INES-Ruhengeri yifatanyije n’akarere ka Musanze mu kwibuka 30

08 April 2024

Kuri uyu wa 7 Mata 2024, Umuryango mugari wa INES-Ruhengeri wifatanyije n’abatuye mu karere ka Musanze mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyateguwe n’akarere ka Musanze, cyabereye muri Kaminuza y’ u Rwanda, Ishami rya Busogo (UR-CAVM).

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umwepiskopi wa Dioseze Gatolika ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA ari nawe Muyobozi w’Ikirenga wa INES Ruhengeri, Umuyobozi w’akarere ka Musanze Bwana NSENGIMANA Claudien, Umuyobozi wa INES Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya, intumwa za rubanda, abayobozi mu nzego zitandukanye z’umutekano, abaturage b’akarere ka Musanze, n’abandi.

 Uyu muhango wabimburiwe no gucana urumuri rw’icyizere ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze, rwahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri, no ku rukuta rwa UR-CAVM, rwanditseho amazina y’abahoze ari abanyeshuri n’abarimu b’Abatutsi biciwe mu cyahoze ari ISAE-Busogo.


Nyuma yaho, abitabiriye uyu muhango bakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Busogo, bashyira indabo aharuhukiye imibiri isaga 280 y’Abatutsi, biganjemo abiciwe mu cyahoze ari Komini Mukingo.

Uwatanze ubuhamya, Madamu MUKARUKUNDO Odette wavukiye muri Komini Mukingo, yagarutse ku nzira igoye Abatutsi banyuzemo kuva mu 1990, aho bahozwaga ku nkeke, bakagabwaho ibitero bya hato na hato, gutotezwa, n’ibindi.

Madamu Mukarukundo avuga ko ubwo bugome bw’indengakamere bwagiye butizwa umurindi n’abategetsi nka Kajerijeri wari Burugumesitiri wa Komini Mukingo, Nzirorera Joseph wari mu buyobozi bw’Ishyaka MRND n’abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko Kwibuka ari umwanya wo kuzirikana ayo mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, no kubakira ku byiza Abanyarwanda bakesha Politiki y’imiyoborere myiza, ishyize imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Ni umwanya wo kumva neza ko ububabare bw’inzirakarengane z’Abatutsi bishwe, n’ibikomere by’abayirokotse bitureba twese nk’Abanyarwanda dusangiye aya mateka ashaririye. Ni amateka tugomba gukuramo isomo ryo gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, tukamagana abayihakana n’abayipfobya, ukaba n’umwanya wo gushyigikira imiyoborere myiza yo nkingi y’iterambere rirambye dukesha ubuyobozi bwahagaritse Jenoside”

Mayor Nsengimana yanasabye abatuye Musanze guharanira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’andi magambo mabi yose.

Umuhango wasojwe no kumva ijambo rya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul KAGAME.

Mu bw’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babaye intwari mu myaka 30 ishize.

Ati “Ku barokotse bari muri twe, tubabereyemo umwenda. Twabasabye gukora ibidashoboka, mukikorera umutwaro w’ubumwe n’ubwiyunge ku bitugu byanyu, kandi mwakomeje kubikora gutyo mukora ibigoranye ku nyungu z’igihugu cyacu buri munsi kandi turabashimira.”

Perezida Kagame yavuze ko ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo rwabikuyemo amasomo ko Abanyarwanda ari bo bakwiye guha agaciro ubuzima bwabo.

Ati "Twashize ubwoba bwose, buri cyose cyaza cyatumye turushaho gukomera.

 Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA ari nawe Muyobozi w’Ikirenga wa INES Ruhengeri (Hagati)

Umuyobozi wa INES Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya (Uwambere iburyo)


You Might Also Like

    21 July 2022

    INES-Ruhengeri received 82 students of S6 level from the "College de l'Immaculée Conception - CIC M…

    LEARN Now
    04 May 2022

    INES-Ruhengeri met at Classic Lodge in Nyakinama and celebrated together as one family of INES-Ruhe…

    LEARN Now
    08 March 2023

    On Tuesday, 28th February 2023, His Lordship Bishop Vincent Harolimana officially inaugurated the C…

    LEARN Now
© 2023 INES-RUHENGERI