Kuri uyu wa
gatandatu, tariki 27 Mata 2024, itsinda ry’abantu 91 barimo abanyamuryango ba RPF Inkotanyi, abanyamahanga
biga muri INES_Ruhengeri, n'abakozi bayobowe na, Dr.SINDAYIGAYA Samuel,
Umuyobozi wungurije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi akaba na Chairman wa RPF
Inkotanyi TaskForce ya INES-Ruhengeri basuye
Urwibutso rwa Ntarama n’urwa Nyamata zombi ziherereye mu karere ka Bugesera maze
basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Evode RWANGOMBWA, umukozi ushinzwe urwibutso rwa Ntarama, yatangiye ashimira INES-Ruhengeri kuba yazanye abanyeshuri, b’abanyarwanda n’abanyamahanga kugira ngo nabo bige amateka. Yakomeje avugako by’akarusho kuba baherekejwe n’ubuyobozi bw’ikigo ibi bigaragaza kubiha agaciro.
Photo: Evode RWANGOMBWA niwe wakiriye abanyeshuri ba INES-Ruhengeri ku rwibutso rwa Ntarama
Mubyo Rwangombwa yasobanuye harimo kuba Jenoside
yarateguwe igihe kinini na Leta ikaza guhagarikwa n’umuryango wa FPR Inkotanyi,
uyu munsi tukaba twibukako Imana yakoresheje abasore n’inkumi biyemeje gutanga
ibishoboka byose ngo bahagarike ubwicanyi.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka agize urwibutso rwa
Ntarama, abanyeshuri babajije ibibazo, basura urwibutso, bashyira indabo ku
rwibutso maze bahava bakomereza Ku rwibutso rwa Nyamata.
Ku rwibutso rwa Nyamata, bakiriwe n’umukozi ushinzwe Urwibutso Eric MUHAYURUKUNDO maze atangira asobanura amateka ya Jenoside yakorewe abantu bashinguye mu Rwibutso rwa Nyamata.
Photo: Eric MUHAYURUKUNDO niwe wakiriye abanyeshuri ba INES-Ruhengeri ku rwibutso rwa Nyamata
Aha naho abanyeshuri babajije ibibazo maze
barasubizwa, basura ibice byose bigize urwibutso, bashyira indabo ku rwibutso,
batera inkunga urwibutso maze barataha.
Dr. SINDAYIGAYA Samuel, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri INES-Ruhengeri, yashimangiyeko u Rwanda rwemera amateka yarwo ababaje kandi ko hashyizweho ingamba zikomeye zo gukumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera, cyane cyane binyuze mu bwitange bw’abanyeshuri.
Photo: Dr. SINDAYIGAYA Samuel, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri INES-Ruhengeri, yatanze ubutumwa.
Dr. SINDAYIGAYA yavuzeko n’ubwo ishuri rikuru rya
INES-Ruhengeri rishyira imbaraga mu kwigisha ubuhanga bw’amasomo yo mu ishuri,
ariko bafasha n’abanyeshuri gukoresha ibyiyumviro byose, bikubiyemo kumva,
kureba, gukorakora, no kwitegereza, kugira ngo bibafashe kugira imyumvire
ihamye ari nayo mpamvu baba babazanye gusura urwibutso.
Muzindi mpanuro Dr. SINDAYIGAYA yasabye abanyeshuri baturuka mubindi bihugu bitari U Rwanda biga muri INES-Ruhengeri nabo bari bagiye gusura urwibutso kugira ubumwe n’amahoro, bakigira ku ngaruka z’amacakubiri zagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ati: “Nujya ureba mugenzi wawe ujye umwibonamo kuko no muri Bibiliya Itegeko risummba ayandi yose ni Itegeko ry’urukundo.”
Photo: Umuhango wo gushyira indabo ku rwibutso.
Photo: Igikorwa cyo gutera inkunga Urwibutso.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ruherereye mu karere
ka Bugesera hakaba haruhukiye imibiri y’abarenga
ibihumbi mirongo ine na bitanu.
Urwibutso rwa jenoside rwa Ntarama, ni imwe mu ngoro
ndangamurage esheshatu za jenoside mu Rwanda hakaba haruhukiye imibiri y’abarenga
ibihumbi bitanu.
During the inaugural pilot training on "Disabilities and Inclusion in Higher Education," held at IN…
LEARN NowOn December 18, 2024, INES-Ruhengeri and the Association of Microfinance Institutions in Rwanda (AM…
LEARN NowOn 30th November 2023, a Memorandum of Understanding (MoU) between INES-Ruhengeri and the Universit…
LEARN Now