Kuri uyu wa 7 Mata 2024, Umuryango mugari wa INES-Ruhengeri wifatanyije n’abatuye mu karere ka Musanze mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyateguwe
n’akarere ka Musanze, cyabereye muri Kaminuza y’ u Rwanda, Ishami rya Busogo (UR-CAVM).
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi
mu nzego zitandukanye barimo Umwepiskopi wa Dioseze Gatolika ya Ruhengeri,
Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA ari nawe Muyobozi w’Ikirenga wa INES
Ruhengeri, Umuyobozi w’akarere ka Musanze Bwana NSENGIMANA Claudien, Umuyobozi
wa INES Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya, intumwa za rubanda, abayobozi mu
nzego zitandukanye z’umutekano, abaturage b’akarere ka Musanze, n’abandi.
Uyu muhango wabimburiwe no gucana urumuri rw’icyizere ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze, rwahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri, no ku rukuta rwa UR-CAVM, rwanditseho amazina y’abahoze ari abanyeshuri n’abarimu b’Abatutsi biciwe mu cyahoze ari ISAE-Busogo.
Nyuma
yaho, abitabiriye uyu muhango bakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe
Abatutsi rwa Busogo, bashyira indabo aharuhukiye imibiri isaga 280 y’Abatutsi,
biganjemo abiciwe mu cyahoze ari Komini Mukingo.
Uwatanze ubuhamya, Madamu
MUKARUKUNDO Odette wavukiye muri Komini Mukingo,
yagarutse ku nzira igoye Abatutsi banyuzemo kuva mu 1990, aho bahozwaga ku
nkeke, bakagabwaho ibitero bya hato na hato, gutotezwa, n’ibindi.
Madamu
Mukarukundo avuga ko ubwo bugome bw’indengakamere bwagiye butizwa umurindi
n’abategetsi nka Kajerijeri wari Burugumesitiri wa Komini Mukingo, Nzirorera
Joseph wari mu buyobozi bw’Ishyaka MRND n’abandi.
Umuyobozi
w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yavuze ko Kwibuka ari umwanya wo
kuzirikana ayo mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, no kubakira ku byiza
Abanyarwanda bakesha Politiki y’imiyoborere myiza, ishyize imbere ubumwe
bw’Abanyarwanda.
Ati
“Ni umwanya wo kumva neza ko ububabare bw’inzirakarengane z’Abatutsi bishwe,
n’ibikomere by’abayirokotse bitureba twese nk’Abanyarwanda dusangiye aya mateka
ashaririye. Ni amateka tugomba gukuramo isomo ryo gukumira Jenoside
n’ingengabitekerezo yayo, tukamagana abayihakana n’abayipfobya, ukaba n’umwanya
wo gushyigikira imiyoborere myiza yo nkingi y’iterambere rirambye dukesha
ubuyobozi bwahagaritse Jenoside”
Mayor
Nsengimana yanasabye abatuye Musanze guharanira kurwanya ingengabitekerezo ya
Jenoside n’andi magambo mabi yose.
Umuhango wasojwe no kumva ijambo rya Perezida wa
Repubulika y'u Rwanda, Nyakubahwa Paul KAGAME.
Mu bw’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko abarokotse Jenoside
yakorewe Abatutsi babaye intwari mu myaka 30 ishize.
Ati “Ku barokotse bari muri twe, tubabereyemo umwenda.
Twabasabye gukora ibidashoboka, mukikorera umutwaro w’ubumwe n’ubwiyunge ku
bitugu byanyu, kandi mwakomeje kubikora gutyo mukora ibigoranye ku nyungu
z’igihugu cyacu buri munsi kandi turabashimira.”
Perezida Kagame yavuze ko ibihe bikomeye u Rwanda
rwanyuzemo rwabikuyemo amasomo ko Abanyarwanda ari bo bakwiye guha agaciro
ubuzima bwabo.
Ati "Twashize ubwoba bwose, buri cyose cyaza cyatumye turushaho gukomera.
Umuyobozi wa INES Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya (Uwambere iburyo)
Vice-Chancellor of INES-Ruhengeri, Fr.Dr. Fabien Hagenimana welcame a second cohort of 5 young st…
LEARN NowOn November 11, 2024, INES-Ruhengeri launched an impactful Training of Trainers (ToT) under the the…
LEARN NowINES-Ruhengeri's transformative MoU with ICPAR and ROLS marks a pivotal step in enhancing professio…
LEARN Now