TWIBUKE TWIYUBAKA: UBUTUMWA BWA GISA STEVEN

21 May 2024

Muri gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, INES-Ruhengeri ifite igikorwa cyo Kwibuka mu rwego rw’ishuri, tariki ya 24 Gicurasi 2024. Benshi mu banyeshuri biga muri INES-Ruhengeri, bavutse nyuma ya Jenoside kandi bafite icyo bavuga kuri Jenoside no Kwibuka.

GISA Steven, ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’ubwubatsi (Civil Engineering), akaba Umuyobozi uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi, ku rwego rw’abanyeshuri.

Gisa avugako Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bisobanuye Kwibuka amateka yabaye mu gihugu cyacu, kugira ngo tuyigireho, tunafate ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo ntizongere kubaho ukundi. Kwibuka kandi  bisobanuye gusubiza agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

“Namenye Jenoside bwambere mfite imyaka 5. Icyo gihe nari najyanye n’umuryango wanjye Kwibuka. Muri iki gihe nibwo ababyeyi batangiye kujya banganiriza amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.” Gisa Steven

Gisa Steven kandi yagize ati: “Ibiganiro bitangwa muri iki gihe cyo Kwibuka bigaruka cyane kutwigisha ngo tumenye uko Jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa. Ibi ni amahirwe akomeye kuri twebwe nk’urubyiruko, Umubare munini w’abanyarwanda kuba turi kubona amasomo azaturinda koreka igihugu cy’ahazaza”.

Kubigendanye n’amasomo Gisa atekereza ko dukwiye kwigira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 94 yagize ati: Kuba Jenoside yarateguwe igakorwa n’abanyarwanda  kandi ikaza guhagarikwa n’abanyarwanda ubwabo, bivuzeko abanyarwanda hari ubushobozi bafite. Ubu bushobozi bushobora gukoreshwa neza cyangwa nabi ariko muri rusange abanyarwanda bifitemo imbaraga n’ubushobozi.

Abakoresheje izi mbaraga nabi, ni Leta yiyitaga iy’abatabazi yabashije gutegura Jenoside igashyirwa mu bikorwa mugihe cy’iminsi 100 gusa, ikica inzirakarengane z’Abatutsi barenga miliyoni.

Urugero rw’abanyarwanda bakoresheje imbaraga zabo neza ni ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi kuba zarahagaritse Jenoside zirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, ni isomo  ryiza ku rubyiruko mu gukunda igihugu, ubwitange n'ubuyobozi bwiza.

Isomo nyamukuru ni uko abanyarwanda iyo biyemeje ikintu baragikora kandi vuba, bikaba rero ari ibyo kwitondera kugira ngo izi mbaraga karemano z’abanyarwanda zikoreshwe mu bikorwa byo kubaka igihugu.

Gisa yakomeze agira ati: Jenoside yakorewe Abatutsi muri 94 imaze kuba hatangiye urugendo rwo kunga no kubanisha abanyarwanda mu gihe igihugu cyasaga n’icyasenyutse, abanyarwanda ubwabo nibo bafashe iyambere mukubaka ubumwe n’iterambere mu Rwanda. Muri yi myaka 30 dufite byinshi twishimira, abanyarwanda twasubijwe agaciro, Urubyiruko duhabwa ijambo mu nzego zose zaba izifata ibyemezo n’izindi muri rusange.

Ubutumwa natanga, nuko twebwe ubwacu nk’abanyarwanda , nitwe dufite gukomeza gusigasira ibimaze kugerwaho, twubaka ibishya ndetse tunabyongerera agaciro. Umurongo mwiza duhabwa n’umuryango wa FPR Inkotanyi tuwukomereho.

Nsoza navugango: “U Rwanda twubaka, ni U Rwanda rusangiwe, rurwanirwa ishyaka n’abarwo bakarushakira imbuto, amaboko, rugakomeza kwanda. Twibuke Twiyubaka”.

 

 


You Might Also Like

    08 June 2024

    INES-Ruhengeri's transformative MoU with ICPAR and ROLS marks a pivotal step in enhancing professio…

    LEARN Now
    25 May 2024

    Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Gicurasi 2024, ni umunsi Umuryango mugari wa INES-Ruhengeri wari …

    LEARN Now
    11 October 2024

    On September 26, 2024, students from the Enterprise Management Year 2 program at INES-Ruhengeri emb…

    LEARN Now